Single Parents Organization
Social WorkerSingle Parents Organization ni umuryango utegamiye kuri leta kandi utagamije inyungu, ugamije gufasha ababyeyi bibana kandi bakaba barera abana.
Single Parents Organization ni umuryango cyangwa umushinga utegamiye kuri leta kandi udaharanira inyungu, Uyu muryango ukora ibikorwa bitandukanye ufatanyije n’inzego za leta kugira ngo ugere ku bagenerwabikorwa byawo.
Uyu muryango washinzwe mu kwezi kwa Gatatu mu mwaka wa 2022 ariko ukaza gutangira neza ibikorwa byawo mu kwezi kwa Karindwi k’uwo mwaka wa 2022.
Single Parents Organization ukora ibikorwa byo gufasha ababyeyi bibana yaba ari umugabo cyangwa umugore wibana utabana mu nzu n’uwo babyaranye kubera impamvu zitandukanye.
Mubyo babafasha harimo kwishyurira amafaranga yishuri abana b’abagenerwabikorwa, Kubishyurira ubwishingizi mu kwivuza ndetse no kubagenera ibyo kurya ndetse n’ibikoresho byo mu nzu ndetse no kuboroza ngo biteze imbere.
Uyu muryango ukaba umaze kwishyurira abarenga 300 ubwisungane mu kwivuza buzwi nka mituele de sante.
Igitekerezo cyo gushinga uyu muryango cyazanywe na Icitegetse Yvonne ubu akaba ari nawe muyobozi wa Single Parents Organization, akaba yaragize iki gitekerezo agendeye ku buryo abantu batabana n’abo babyaranye cyangwa batandukanye nabo bashakanye uburyo babaho ubuzima bugoye kuko usanga inshingano zagakozwe n’abantu babiri uba usanga ziri gukorwa n’umuntu umwe rimwe na rimwe usanga badafite ubushobozi bwo kwita ku bana ndetse no guhura n’ibibazo bitandukanye bw’imibereho.
Akigira icyo gitekerezo rero akaba yarakigejeje ku bandi mu nshuti ze bakaza ku gishyigira ndetse bamwe bakiyemeza kwifatanya nawe muu bikorwa bya Single Parents Organization, ubu bakaba aribo bafatikanya mu buryo bwo kugeza ibikorwa ku bagenerwabikorwa.
Mu ntangiriro Single Parents Organization yabanje gufasha abiganjemo igitsinagore gusa muri gahunda yuyu muryango harimo gufasha buri wese harimo n’abagabo kuko nabo usanga bakunze guhura nibibazo mu gihe batabana nabo babyaranye.
“Dufite gahunda ndende yo gufasha abagabo nabo kuko usanga bahura n’ibibazo mu gihe batakibana nabo bashakanye, kuko usanga hari igihe bibaho ko umugabo ariwe usigarana inshingano zo kwita ku bana ari wenyine, umugore ashobora kwitaba Imana agasigira umugabo abana byo kimwe nuko umugore ashobora gusigira abana umugabo akaba ariwe uhura n’ibibazo byo gukomeza kwita ku bana, ni ibintu rimwe usanga bigora abagabo noneho ugasanga nabo batishoboye, rero iyo gahunda nayo turayifite nubwo umubare w’abagabo tubona ari mucye ugereranyije n’abagore” – Icitegetse Yvonne (Umuyobozi wa Single Parents)
Abagenerwabikorwa ba Single Parents Organization bishimira cyane ubufasha bahabwa b’uyu muryango, aho bavuga ko banyurwa n’ibikorwa bagenerwa aho bamwe batangiye kugira icyizere cy’ejo hazaza ko hazaba ari heza.
Kugira ngo Single Parents Organization ibone abantu ifasha, ibifashwamo n’ubuyobozi bw’umurenge baba bagiyemo ubundi ubuyobozi bukaba aribwo butoranya abantu uyu mushinga ufasha bagendeye cyane ku bafite ibibazo bigoye cyane.
Kuri ubu uyu mushinga ukaba waratangiye ibikorwa byawo mu karere ka Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo y’ u Rwanda, gusa gahunda ihari ni ukugera mu gihugu hose ndetse no mu bindi bihugu bitandukanye kuko niyo ntego yuyu muryango.