Single Parents Organization
Social WorkerSingle Parents Organization ni umuryango utegamiye kuri leta kandi utagamije inyungu, ugamije gufasha ababyeyi bibana kandi bakaba barera abana.
Umuryango Single Parents Organization usanzwe ukora ibikorwa byo gufasha ababyeyi bibana kandi barera abana ari bonyine batari kumwe nabo babyaranye (Single Parents), ukomeje ibikorwa byo gufasha imiryango imwe n’imwe mu rwego rwo kubakura mu bwigunge ndetse no kubereka ko bakwiye kugira icyizere cy’ejo hazaza ko hazaba ari heza.
Kuwa 20 Mata 2024, Abagize uyu muryango bakaba bazindukiye mu karere ka Kamonyi mu ntara y’amajyepfo ahari abagenerwa bikorwa b’uyu muryango benshi.
Bakaba bazindukiye mu gikorwa cyo koroza imiryango igera kuri 50, aho uyu muryango woroje iyi miryango ingurube 50 mu rwego rwo kugira ngo aborojwe zibe zabafasha muri byinshi harimo no kwiteza imbere.
Iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Kayenzi mu karere Kamonyi, cyashimwe n’abantu batandukanye harimo n’inzego z’ubuyobozi bwa leta, Gusa kikaba cyari igikorwa giteye ubwuzu kubera uburyo wabonaga abagenerwa bikorwa bishimye cyane dore ko bacishagamo akadiho bishimira ubufasha bahabwa na Single Parents Organization.
Single Parents Organization ukaba woroje aba baturage mu gihe hari ibindi bikorwa bari baherutse byo gutanga amafunguro ndetse no kwishyurira ubwisungane mu kwivuza imiryango irenga 300.
Mu kiganiro n’umuyobozi wa Single Parents Oraganization Icitegetse Yvonne, yavuze ko bishimira cyane uburyo bari kugera kubyo bifuzaga, kuko ngo usanga buri mwaka hagenda hagira byinshi bigerwaho mubyo biyemeje.
Akomeza avuga ko batazacika intege ahubwo ko bafite ibikorwa bitandukanye kugira ngo ubufasha bugere kuri benshi kandi atari mu karere kamwe ahubwo mu gihugu hose, ngo kuko usanga abafite ibibazo ari benshi.
Asaba bantu bumva ko bashyigikira iki gikorwa ko badahejwe ahubwo bahawe ikaze kugira ngo bafatikanye mu gufasha ababyeyi barera abana bari kugorwa n’ubuzima butandukanye.
Ubusanzwe uyu muryango ukorera ibikorwa byawo mu karere ka Kamonyi, Gusa niho bahereye ariko tukaba dufite umugambi wo kugera kuri benshi mu gihugu ndeste no hanze.